
Abasoje itorero Imbuto zitoshye barasabwa kwirinda no kurinda abandi ibiyobyabwenge birimo inzoga
Oct 31, 2024 - 12:30
Urubyiruko 253 rufashwa n’imbuto Foundation rwasoje itorero Imbuto zitoshye ruravuga ko rwahugukiwe amateka y’igihugu ndetse nibyo bashidikanyagaho mu muco nyarwanda. Minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu yabasabye kwirinda no kurinda abo basanze ibiyobyabwenge kuko byangiza imitekererezo y’urubyiruko.
kwamamaza
Ku mugoroba wo ku wa gatatu, ku ya 30 Ukwakira (10), nibwo uru rubyiruko 253 rwasoje itorero nyuma yo kumara iminsi 7 mu kigo cy’ubutore cya Nkumba giherereye mu karere ka Burera.
Bagaruka kubyo bahungukiye, umwe yabwiye Isango Star ko “batubwiye amateka ku buryo bwimbitse kuburyo hari nk’ushatse kuyagoreka…niteguye kuba nayamubwira uko ari by’ukuri.”
Mugenzi we yunzemo ati: “tukibanda ku bikenewe cyangwa se mu guteza imbere igihugu cyacu. Twigishijwe gukoresha imbugankoranyambaga neza kandi mu rugero, tukazikoresha mu mpamvu nziza zitandukanye zubaka igihugu cyacu.”
“Ntabwo narinzi amateka ahagije ariko twagiye tuyasangizwa n’abayobozi batandukanye kandi babaye muri ayo mateka. Icyo navuga ni uko ibyo bagiye batwigisha nibyo bikenewe, nibyo byanyabyo.”
Iruhande rw’ibi kandi, banigishijwe kwiangira umurimo ndetse n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Umwe ati: “Twigiyemo uko twakwihangira imirimo. Nubwo tukirangiza nta byinshi dufite ariko dushobora gukoresha ubumenyi n’ubushobozi bukeya dufite noneho tukaba twakora tuticaye. Twizemo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda nko gukunda igihugu.”

Elodie Shami; uyobora Imbuto Foundation, yashimiye umuyobozi mukuru w’imbuto foundation Madame Jeanette KAGAME ukomeje gutekerereza urubyiruko ahazaza heza.
Ati: “ndamushimira ko ari umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation akatugezaho ibikorwa byinshi. Ariko icyo kintu cyo gutekereza ejo hazaza hazaba hameze gute, nifuza ko natwe byaba bimwe dukomeza gufata nuko tukavuga ngo ‘uyu munsi hari ibyo dufite ariko ni izihe nzozi twarotera abandi bazadukomokaho kugira ngo bazasange u Rwanda ari rwiza gusumbya urwo dufite uyu munsi’.”
Urubyiruko rwasabye kwirinda ibiyobyabwenge nk’inzoga
Elodie Shami yasabye kandi urubyiruko kuzirinda ibiyobyabwenge birimo n’inzoga kuko byangiza imitekerereze.
Ati: “mwitandukanye n’imyitwarire idahwitse. Mwirinde inzoga n’ibindi biyobyabwenge kuko byica..”
Madamu Uwacu Julienne ushinzwe itorero no gutezambere umuco muri minisiteri ishinzwe ubumwe bw’abanyarwana n’inshingano mbonera gihugu, MINUBUMWE, avuga ko iri torero ryateguwe hagamijwe kongerera uru rubyiruko ubumenyi.
Yarusabye kuzahindura igihugu binyuze mu mbuto bazera, ati: “n’ahandi hose bagiye bazatera imbuto ariko tutarebera mu mbuto nk’igiti.(…)tuganira bavuze ko ibikorwa byabo aribyo bizabaranga. Bazahindura umuryango nyarwanda, bazahindura societe turimo bifashishije ubumenyi ariko n’imyitwarire n’imikorere yabo. Bizabe bandebereho, bakaziga neza bagatsinda, bakagira uruhare mu kurwanya icyo ari cyo cyose cyagambirira kugirira nabi iki gihugu binyuze mu ikoranabuhanga cyangwa mu bundi buryo. Bakagira uruhare mu kurwanya ingeso mbi zugarije umuryango nyarwanda, by’umwihariko n’urubyiruko.”

Uretse imikino jyarugamba, gucunga umutungo, gukoresha imbuga nkoranyambaga neza, ubuzima bw’imyororokere, umuco n’ibindi batojwe n’inararibonye binyuze mu muco no kumenya mateka y’igihugu cyabo, bavuga ko ibyo bakuyemo ari impamba itubutse yo kubategurira mu cyerekezo cy’igihugu 2050.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star - Burera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


