Abasigaye mu birwa bya Ruhondo barasaba gufashwa kubona ubwisungane mu kwivuza

Abaturage basigaye batuye mu birwa bya Ruhondo bihereye mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, barasaba ko bafashwa kubona ubwisungane mu kwivuza kuko nta bikorwa bibyara inyungu bikihakorerwa kuko basigaye ari bo bonyine batuye mu birwa.

kwamamaza

Aba baturage bagaragaza ko ibyo bituma  batabona ubushobozi, cyane ko kwisanga mu bundi buzima busanzwe aho bahura n'ibikorwaremo bibanza kubasaba urugendo rwo gutega ubwato  kandi bose badashoboye.

Umuturage umwe yagize ati:"Inaha nta muntu wishoboye uriyo, nta muntu urya kabiri ku munsi uriyo. Ubu iki kiyaga kucyambuka ni amato kandi kwambuka ni ijire rigura ibihumbi 8."

Undi ati:" Dufite amaboko yo gukora ariko dushobora gukora twambutse. Amaboko turayafite kuko turi urubyiruko, abasaza n'abakecuru. Dufite amaboko ariko ntabyo gukora kuko biterwa n'iki kiyaga."

Bavuga ko umwaka urangiye bari bafashijwe bakishyurirwa ubwisungane mu kwivuza, ubu bakaba batazi uko bizagenda. Nanone basaba ko bafashwa.

Umwe ati:"Kubyarira hano kuri iki kirwa, nagera ku bitaro bati wabyariye ute mu rugo bitemewe?! Uwampa mituweli byaba byiza. N'ubu bari baraturihiye umwaka none urashize, ubu ntabwo tuzi...."

Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa, Aimable NSENGIMANA; uyobora umurenge wa Gashaki, avuga ko  hari gahunda yo  kwimura aba baturage bose bakava hagati y'aya mazi ndetse bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza.

Ati:"Turatangirana nabo n'uku kwezi kwa karindwi. Ahubwo kwishyura mituweli dusa naho turi gusoza. Ahubwo ni isomo ku bandi bafatanyabikorwa. Kuba ushora imari ni byiza ariko iyo ushoye imari ufite n'inyunganizi ushobora kunganira mu mibereho myiza y'abaturage biba ari akarusho."

Roland Christian HABIMANA umwe mu bagize Birwa Eco tourism initiative inafite uruhare mu kwimura aba baturage, avuga ko banasanze ari ngombwa kuzamura imibereho myiza y'abagituye muri ibi birwa bafatanyije n'ubuyobozi bwaho.

Ati:" Kuhakorera ishoramari ariko tunakorana n'inzego uhereye ku karere kugera ku murenge. Tubona ko hakiri abaturage bakiri hasi, turavuga tuti ntabwo twabagurira gusa bakimuka bagatuzwa ahandi hantu heza, ahubwo harimo n'abakeneye ubufasha muri gahunda zitandukanye za Leta harimo nka mituweli de sante."

Abaturage bagera kuri 300 bo muri uyu murenge wa Gashaki nibo bishuriwe ubwisungane mu kwivuza uhereye ku batuye mu birwa bya Ruhondo. Mu rwengo rwo gufasha abaturage batishoboye kuva mu cyiciro cy'abafashwa no guhora bateze amaso kuri Leta n'abafatanyabikorwa bayo, imiryango 3 iri mu bagituye mu birwa yemerewe inka kugirango zibafashe kwikura mu bukene ndetse. Gusa ngo n'abandi bazagerwaho.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango Star -mu Birwa bya Ruhondo.

 Jun 10, 2025 - 13:52