Abasenateri bongeye kugaragaza impungenge ku borozi batunga amatungo ariko ntibatungwe na yo

Abagize Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena bagaragarije Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) impungenge ku kibazo cy’ibiryo by’amatungo bikiboneka ku giciro gihanitse kandi bidahagije no ku isoko. Ni mu biganiro byabereye mu Nteko Rusange ya Sena kuri uyu wa Mbere, basaba ingamba zihuse zo gutuma ubworozi butunga ababukora.

kwamamaza

Mu biganiro byabereye mu Nteko Rusange ya Sena, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore yari yitabye inteko asobanura ingamba Leta yafashe n’iziri gutegurwa mu gukemura ibibazo bikigaragara mu kubona ibiryo by’amatungo, by’umwihariko ibitunganywa mu nganda bikomeje kudahaza isoko ry'u Rwanda, bigahenda kandi bimwe bikajyanwa mu maganga.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose yagaragaje ko aborozi benshi bamaze igihe kinini bahanganye n’ikibazo cy’ibiryo by’amatungo bihenze ugereranyije n’umusaruro bakura ku matungo bagaburira. Yavuze ko n’inganda zibikora zikiri nke kandi zigakora ku rwego ruri hasi, bigatuma ibiciro bikomeza kuzamuka ku masoko.

Yagize ati: “Ikibazo cy’ibiryo by’amatungo, hariho inganda ariko n’iziriho zikora ku rugero ruri hasi cyane.

Yibukije ko icyegeranyo cy’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda kigaragaza ko 57,9% by’abaturage bavuga ko ibiryo by’amatungo bidahagije, ari na ho hakomoka imvugo ya bamwe bavuga ko “amatungo ari ukuyatunga ariko yo ntatunge ababafite.”

Yakomeje agaragaza ko uretse ikibazo cy’igiciro, hari n’icy’ubuziranenge bw’ibiryo by’amatungo, aho aborozi benshi badafite ubumenyi buhagije ku kugaburira amatungo, ndetse n'uburyo bwo gupima ibivamo ibiryo by'amatungo.

Yagize ati: “Aborozi badafite ubumenyi buhagije ku kugaburira amatungo, nta buryo buhagije bwo gupima ibivamo ibiryo by’amatungo, nk’ibigori na soya, kandi abakora ibyo bitujuje ubuziranenge ntabwo bahanwa

Yagaragaje ko  uko abatita kuri ubwo buziranenge batanahanwa kandi bishyira mu kaga ubuzima bw’abantu bafata umusaruro w'ibikomoka ku matungo.

Ku rundi ruhande, Hon. Mukabalisa Domitille yagaragaje impungenge ku kuba hari ibiryo by’amatungo byoherezwa mu mahanga mu gihe isoko ryo mu Rwanda ritihagije.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Ndabamenye Telesphore yasobanuye ko Guverinoma yashyizeho ingamba zo guhangana n’iki kibazo binyuze mu kongerera ubushobozi inganda zitunganya ibiryo by’amatungo no kongera umusaruro w’ibihingwa bikorwamo ibyo biryo. 

Yagize ati:" Ibibazo by’ibiryo by’amatungo birimo iby’amatungo yuza nk’ibyatsi, hari n’ibiba byanyujijwe mu nganda, bigaburirwa atuza, n’ibigaburirwa amafi, iyo urebye ibyanyuze mu nganda n’ubundi biba byaturutse mu bihinzi. Ni ibigori bikoreshwa kuri 50%, Soya igakorerwa kuri 40%, iyo urebye rero uba ukeneye ibikoresho by’ibanze.”

Yavuze ko hari gahunda ebyiri z’ingenzi zirimo kuzamura umusaruro kuri hegitari, aho intego ari ukuva ku musaruro nibura ukagera kuri toni enye ahari hasanzwe hera toni ebyiri gusa kuri hegitari. Hari kandi kunoza imikoranire hagati y’abahinzi n’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo kugira ngo ibikoresho fatizo biboneke ku giciro gito.

Yongeyeho ko hateganywa gahunda zo kuganiriza no gushyigikira inganda kugira ngo zikore ibiryo by’amatungo bihendutse kandi bifite ubuziranenge.

Minisitiri Dr Ndabamenye yashimangiye ko kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi bizafasha kugabanya igiciro cy’ibiryo by’amatungo ariko binafashe no kwihaza mu biribwa by’abantu. Yavuze ko hakomeje gukorwa isesengura ryimbitse kuko n’ibiryo by’amatungo biva mu nganda bitaragera ku rwego ruhagije rwo guhaza isoko.

Yagize ati:" Ibyo tuzabinogereza muri gahunda tugiye gushyiraho aho inganda zishyiraho uburyo bunoze kugira ngo zuganirwe kugira ngo zikore ibiryo by’amatungo bityo n’abahinzi babigure bahendukiwe.”

Ubusanzwe ubworozi ni rumwe mu nkingi z’ingenzi z’ubukungu bw’u Rwanda, kuko bufite uruhare rungana na 3% mu musaruro mbumbe w’Igihugu. Guverinoma y'u Rwanda ifite intego y’uko bitarenze umwaka wa 2029, ubworozi buzaba bukorwa mu buryo bugezweho, butunga ababukora kandi bukinjiriza igihugu amafaranga menshi.

Ni mu gihe imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko 50% by’ingo zo mu Rwanda zorora hagamijwe inyama, amata n’amagi. Muri izi ngo, izorora inka ni 28%, izorora ihene ni 19%, izorora ingurube ni 15%, naho izorora inkoko zikaba 12%, ni mu gihe izorora inkwavu ari 6%. Ibi bigaragaza ko gukemura ikibazo cy’ibiryo by’amatungo ari ingenzi ku mibereho y’abaturage no ku iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.

#@Imvahonsha

 Jan 19, 2026 - 18:27