Abasaba imbabazi z'ibyaha bya jenoside bakoze bahawe umucyo

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko hari ababiciye ababo muri Jenoside badatera intambwe ngo baze kubasaba imbabazi. Badaba ko hagira igikorwa bakazisaba kuko Abarokotse biteguye kuzitanga. Gusa isaba abakoze ibyaha bya Jenoside gutera intambwe bagasaba imbabazi abo biciye ariko bakazisaba bakoresha amagambo asobanura neza ibyaha bakoze.

kwamamaza

 Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bavuga ko gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge bayumva neza kuko ituma bumva batekanye iyo batanze imbabazi ku babiciye ababo muri Jenoside.

Gusa bavuga ko hari bamwe mu babiciye bakigenda biguruntege mu gusaba imbabazi ku byaha bakoze, aho usanga badatera intambwe kugira ngo bazisabe. Bityo bagasaba ko hagira igikorwa kugira ngo abadasaba imbabazi bazisabe kandi ko biteguye kuzibaha.

Umwe ati:" ni bangahe se bazisabye? Abazisabye ni muri Gacaca kandi imbabazi twaratanze kuko twazitanze batazidusabye. Ni twe Bamber twagimbaga kwihesha amahoro. Imbabazi se wazibima ! Ni bangahe se? Nta muntu ushobora kukwemerera icyaha! Ni umwe ku ijana! Ubwo ariko n'ababyemeraga babyemereraga mu butabera noneho bakababwira bati mugende musabe bagenzi banyu."

Undi ati:" dufite umutwaro wo kuba badisaba imbabazi kandi ni ikibazo.tubona kidukomereye kuko iyo umuntu ataje kugusaba imbarazi kandi yaragize uruhare mu kwica abawe, mu kukumugaza, kugukorera ibikorwa byose nk'ibyo bakoze, usanga harimo ikibazo."

"imbaraga z'umutima ntibarazibona, wenda ubuyobozi nibukomeza kugenda bwkigisha ahari zizagera ajo ziboneke kuko ubu ntabo"

"kuko tuzi umumsro w'imbabazi, aje akakwegera agasaba imbabazi nawe aba aruhutse. Iyo asogaye nyawe uruhatse kuko iyo ugiye guhura nawe aguca iruhande nta kintu wishisha, noneho waratinyuyse."

Minisitiri w'ubumwe bw'abanyarwanda n'inshingano mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, asaba abagize uruhare mu kwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusaba imbabazi abo biciye. Ariko bakazisaba babikuye ku mutima, atari ibya nyirarureshwa kandi bagakoresha amagambo aboneye kandi asobanura neza icyaha bakoze.

Ati:" arakubwira ati 'ndasaba imbabazi abo nahemukiye, abo nagiriye nabi'. N'abacitse ku icumu bati ' abaduhemukiye, abatugiriye nabi badusabye imbabazi. Kwica ni uguhemuka? Dukwiye gukoresha inyito nya nyito. Usaba imbabazi akavuga ati'ndasaba imbabazi za jenoside nakoze, nishe abatutsi mbahora ko ari abatutsi, nica kanaka na kanaka mu buryo ubu n'ubu'...byose akabivuga. Ati'ibyo ndabyicuza, sinzabisubira, ndabisabira imbabazi' ariko ....ntabwo ari uguhemuka."

Mu nama y'umushyikirano yateranye mu ntangiriro za 2024, Minubumwe yarangaje ko mu myaka 10 ishize igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge cyazamutseho 12.4% kuko cyavuye kuri 82.3% kikagera kuri 94.7%.Ni mu gihe 83% byabemeye uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi babisabiye imbabazi. Naho 85% byabiciwe muri Jenoside, bagize ubutwari bwo kubana neza nababiciye.

@Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.

 May 2, 2024 - 16:24