Abarwayi ba Malaria bangana na 59% bavuwe n'abajyanama b'ubuzima

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko mu baturage 100 barwaye malaria, 5 muribo bavuwe n'abajyanama b'ubuzima. Ni nyuma yaho u Rwanda rufashe ingamba zitandukanye zigamije kurandura iyi ndwara, aho abaturage bafashwa kubona serivise zubuvuzi hafi yabo ku bajyanama bUbuzima ku buryo bivuza hakiri kare, malaria  itarabazahaza. 

kwamamaza

Muri uru rugamba rujyana n’intego yo kurandura malaria muri 2030, Abajyanama bUbuzima bagize uruhare rukomeye cyane mu kurwanya iyi ndeara kandi bakabikora babifatanije n’akazi kabo, nkuko bivugwa na Bizimana Emannuel, umujyanama w’ubuzima mu karere ka Karongi byumwihariko avura malaria.

Yagize ati:" muby'ukuri, ntabwo ari akazi kantunze kuko ngira indi mirimo intense. Njyewe ndi umuhinzi, rimwe na rimwe nkajya no kubaka. Ibyo nkora mu bujyanama bwanjye, saa kumi n'imwe mba ndi kuvura kuko barabizi ni ukuzinduka."

"Nyuma yo kuva mu kazi, indi saha nongera kunonekaho ni isaha ya saa kumi. Ubu dufite amahirwe muri iyi minsi kuko ntabwo turi kwakira abarwayi benshi cyane. Urabona ko Malaria igenda igabanuka, ntabwo bikiri nka mbere"

" mbere ku munsi nakiraga nk'abantu 10, 15, 20 ariko ubu ku munsi nshobora kwakira nk'abantu babiri. 2020 nibwo twagize abarwayi bsnehi cyane ariko 2022, 2023 bagiye bagabanuka."

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rubengera, mu kagali ka Gitwa nka kamwe mu turere twagiye tugira imibare iri hejuru y'abarwaye malaria, bavuga ko batakigorwa no kujya kwivuriza kure malaria cyangwa ngo imirimo yabo idindire kuko baba begeranye n’abajyanama b'ubuzima.

Umwe yagize ati:" ku kigo nderabuzima ni kure ku buryo kugerayo ufite umurwayi byagusaba gutega moto. Dufite abajyanama b'ubuzima bane mu Mudugudu."

Undi ati:" byaratwunguye cyane kuko cyanide wagwndaga ukajya kwirirwa kuri centre de sante ugataha nimugoroba, byaratuvunaga. Ariko ubu, uraza ku mujyanama w'ubuzima, ni hafi kandi ikindi bo baradusura mu ngo."

" wivurije hafi nawe bikurinda kuddakora urugendo rurerure n'amaguru kuko hari igihe uba udafite ubushobozi bwo kuba watega. Ariko abajyanama b'ubuzima baradufasha kuko banaguhugura uko wakwirinda malaria buri munsi, uko wayirwanya, uko.wayirwnda mugenzi wawe."

Ku ruhande rwa minisiteri y’ubuzima, yemeza ko abajyanama b’ubuzima bafite uruhare runini mu kuvura no kugabanya impfu zaterwaga n' indwara ya malaria, nkuko bitangazwa na Dr.Aimable Mbituyumuremyi; umuyobozi w'ishami ryo kurwanya Mararia muri RBC. 

Yagize ati:"  dufite abajyanama bane ku mudugudu, cyane cyane mu byaro. Twagiraga abajyanama hafi ibihumbi 60 mu gihugu. Ubwo nk'urugero; wenda dufashe kuri malaria, uyu munsi abajyanama b'ubuzima bavura hafi 60% by'abarwayi ba Malaria mu gihugu hose."

"Byagabanyije impfu ziterwa na malaria mu myaka 5 ishize, tubona ko bavuye ku barwayi 600 biceaga na malaria muri 2016, ubu half's hafi 50 mu mwaka. Byerekana ko byagabanutse ku rugero navuga ko ari rwiza, nubwo navuga ko tutaragera aho twifuza kugera."

Uru rwego rw’abajyanama b'ubuzima rwashyizweho kugirango rufashe  urwego rwubuzima mu kuvura abaturage mu midugudu yabo. Minisiteri y'Ubuzima   yarushyizeho mu mwaka w'1995, itangirana n'abajyanama  b'ubuzima basaga ibihumbi 12, none kuri ubu bageze ku bihumbi 60.

@ Emmilienne Kayitesi/ Isango Star- Karongi.

 Apr 19, 2024 - 14:52