
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye gusaba ko urwibutso rwa Ngala rwakubakwa
Jun 30, 2025 - 10:48
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongeye gusaba ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngala ruherereye mu gihugu cya Tanzania, rwakubakwa neza mu buryo buhesha agaciro imibiri iruhukiyemo. Ibi babigarutseho ubwo mu mpera z'icyumweru gishize kur'uru rwibutso haberaga igikorwa cyo kwibuka no kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu mugezi w'Akagera, aho abagera ku 917 imibiri yabo iruhukiye muri uru rwibutso.
kwamamaza
Igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu migeze n'inzuzi, gitegurwa n'umuryango Humura Victoria Warakoze, kuri iyi nshuro cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngala ruherereye mu ntara ya Kagera mu gihugu cya Tanzania.
Me Jean Bosco Nubumwe, umuyobozi w'umuryango Humura Victoria Warakoze, asobanura ko hari icyatumye baza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ngala.
Ati:" Twaje kwibuka no kunamira abatutsi bishwe bakajugunywa mu mugezi cyangwa mu ruzi rw'Akagera bakarohorwa hanyuma bakaba barashyinguye hano mu karere ka Ngala. Twaje rero kugira ngo tubasubize agaciro kabo, twaje ngo tubibuke dufatanyije n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe ndetse n'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo muri ako karere, twongere twereke abaruhukiye ahaa ng'aha ko tubazirikana, bakiri mu mitima yacu."

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Kirehe, bavuga ko kwibuka Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi bibafasha kumva batekanye kuko baba babasubije agaciro bambuwe n'abicanyi.
Gusa bongera gusaba ko urwibutso rwa Jenoside rwa Ngala rwakubakwa neza mu buryo buhesha agaciro abaruhukiyemo.
Umwe ati:" Ni iby'agaciro gakomeye kubona aba bantu baza kwifatanya nanjye n'umuryango wanjye kwibuka ababyeyi n'abavandimwe banjye bari mu mazi. Icyifuzo cyanjye numva ko uru rwibutso twatunganywa rukaba urwibutso rwujuje ibisabwa, natwe twajya tuza kwibuka abacu bashyinguwe mo aha tugasanga bari ahantu habahesha agaciro."
Undi ati:" Ni iby'agaciro gakomeye cyane kubera ko urugendo rw'aba bantu bagiye bagenda nubwo mubabona gutya, baturutse mu bice bitandukanye kuko babakuye mu Kagera barapfuye. Twe icyo dusaba ni uko bakubakaa urwibutso rwiza kandi barangiza n'ariya magambo agakosorwa bikagaragara ko ari Jenoside."

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kirehe Nduwimana Bonaventure, avuga ko ibikorwa byo kubaka urwibutso rwa Ngala mu buryo bugezweho byaganiriwe n'inzego z'ibihugu byombi kandi byahawe umurongo. Avuga ko igisigaye ari imirimo yo kubaka.
Ati:"Bamaze kwemera ko bazubaka urwibutso rwiza kandi ruhindura n'aya magambo yanditse kuri uru rwibutso kuko amagambo ahari uyu munsi, ntabwo avuga Jenoside nyir'izina. Aho bigeze ni ukuvuga ngo hageze mu gihe cy'uko hakenewe kubanza kubona igishushanyo mboneda cy'uko urwibutso rwa hano ruzaba rumeze. Hanyuma ibyo n'ibivaho, ndumva barabihaye Rwanda Housing Authority niyo izakurikirana icyo gikorwa."
Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ngala ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bakuwe mu mugezi w'Akagera, igera kuri 917. Mu bashimwa bakoze igikorwa cyo kubakura mu Akagera bagashyingurwa muri uru rwibutso barimo Mushumba Godfrey, Ramathan Makure na Chrispine Kamugisha.
Igikorwa cyo kwibuka cyanitabiriwe kandi na bamwe mu nzego z'ibanze muri Tanzania ndetse n'iz'umutekano ku mupaka wa Rusumo ku ruhande rwa Tanzania.
@Djamali Habarurema/ Isango Star- Tanzania.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


