
Abapolisi 24 basoje amasomo y'umutwe wihariye mu gukoresha intwaro n’amayeri yihariye ku rugamba ( Amafoto)
Sep 10, 2025 - 11:19
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yasoje icyiciro cya gatanu cy’amasomo y’umutwe wihariye mu gukoresha intwaro n’amayeri y’urugamba (SWAT Course). Aya mahugurwa, yamaze amezi atatu, yabereye mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.
kwamamaza
Aya masomo yitabiriwe n’abapolisi 24 barimo abagore 8, bamaze amezi 3 biga amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri (physical fitness), kumasha no guhamya intego (skills at arms), amayeri y’urugamba (tactics), kunyura mu nzitane (obstacle course) no guhangana n’abahungabanya umutekano ahantu hatuwe (combat in built up areas).
Ubwo yasozaga amahugurwa ku mugaragaro ku wa kabiri, ku ya 9 Nzeri (09) 2025, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yashimiye abapolisi ku bw’umwete, umurava n'ikinyabupfura bagaragaje mu myitozo.
Yabasabye gukomeza kurangwa n’umuhate mu rwego rwo kuzuza neza inshingano kinyamwuga ndetse no gukomeza kwihugura no guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n'igihugu aho bazaba bakorera hose.
Yagize ati: “Turabashimira kuba musoje amahugurwa ariko murasabwa kutirara kuko muracyafite igihe cyo gukomeza kwihugura, guhamya intego no kurushaho kuzamura urwego kugira ngo muzakomeze guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange aho muzaba mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi n’ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.”

IGP Namuhoranye yabibukije gukorana neza n’abasoje amahugurwa mu byiciro byabanje, ashimira abarimu babahuguye, yizeza ko ubuyobozi bwa Polisi buzakomeza gushyigikira CTTC kugira ngo amahugurwa akomeze gutangwa neza mu kigo no mu bindi bigo bya Polisi.
Aya mahugurwa ahabwa abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mu gukoresha intwaro, aho barangije bashobora gushyira mu bikorwa inshingano zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe mu buryo budasanzwe kandi kinyamwuga, bubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Reba amwe mu mafoto yaranze igikorwa cyo gusoza aya masomo:












kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


