
Abanyarwanda barasabwa kugira umuco wo kwizigamira
Oct 29, 2024 - 07:57
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, iravuga ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kwizigamira, ariko bakabijyanisha no kuba inyangamugayo. Ibi byagarutsweho ubwo mu Karere ka Nyaruguru hatangirizwaga icyumweru kuzigama mu rwego rwo gufasha abaturage kugira uwo muco nibura bakava kuri 12.5% bariho bakagera kuri 25.9%.
kwamamaza
Ubusanzwe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi isanzwe ikora ubukangurambaga bushishikariza abaturage kugira umuco wo kwizigamira mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi k’Ukwakira (10). Abo hatangizwaga ubu bukangurambaga ku rwego rw’igihugu mu gikorwa cyabereye mu karere ka Nyaruguru, abatuye aka karere bagaragaje ko kwizigama mu matsinda hari intambwe bimaze kubagezaho, cyane ko atari iby'abifashije gusa.
Umwe mu batuye aka karere yagize ati: “abavuga ngo barakenye ntabwo aribyo byabuza umuntu kwizigama kuko nanjye natangiriye ku mafaranga makeya ariko ndabona bigenda bizamuka bitewe no kwizigama. Mbere nizigamaga igihumbi none ubu ngeze ku rwego rwo kwizigama ibihumbi 2. Ndi umufundi, ndagenda ngakora akaraka rimwe na rimwe kuko simbikora buri munsi.”
“ impinduka ziraza kuko mbonamo nayo kurihira abanyeshuli.”
Undi avuga ko yakuyemo ubworozi bumuteza imbere, ati: “ noroye ingurube, mnona nta bishyimbo, nta bijumba, nta masaka …mbuze. Amafaranga nkuye mu ngurube nyagura inka none ejo bundi yarabyaye insigira inyana.”
Leta y'u Rwanda iteganya ko mu myaka itanu iri imbere ubwizigame buzava kuri 12.5% bigere kuri 25.9%. Kugirango iyo ntego izagerweho, HATEGEKIMANA Cyrille ushinzwe ibigo by'imari muri Minisiteri y’Igenamigambi, avuga ko abaturage bakwiye kugira umuco wo kuzigama kandi bahereye kuri bike.
Avuga ko kwizigama byoroshya no kubona inguzanyo kandi leta y'u Rwanda yabashyiriyeho uburyo bunyuranye yaba: ubw'igihe kirekire, mu mabanki, za SACCO n'ahandi nko mu matsinda habafasha kuzibona.
Icyakora nanone abasaba kuba inyangamugayo muri byose.
Ati: “mukwizigama habamo ubunyangamugayo kuko niba abizigama bahuje amafaranga yabo nuko bakaza kukuguriza uyakeneye. Ba inyangamugayo uyasubize nkuko wabyiyemeje, aho kubaho kugira ngo wikunde wibagirwe abakuvanye aha bakakugeza aha ngaha.”
“ni ugukorera hamwe, ukaba inyangamugayo kandi noneho mugatahiriza umugozi umwe wo guteza imbere igihugu cyanyu bibahereyeho. Tukazigama amafaranga make yose ashoboka kuko azavamo igishoro, tuzabonamo inguzanyo zihendutse zibasha kugera kuri buri wese.”
Biteganyijwe ko ubukangurambaga bwo kwizigama buri gukorwa na Minisiteri y'igenamigambi bufite insanganyamatsiko igira iti:" Zigama, shora imari, witeze imbere" buzasozwa kuwa 31/10/2024.
Leta y'u Rwanda igaragaza ko mu myaka itanu iri imbere, hazakorwamo imishinga iteza imbere urwego rw'imari, ku buryo abaturage 90% bazaba bayikoresha neza bavuye kuri 71%, bariho mu 2020.
Ni mugihe abanyarwanda kandi bakoresha serivisi z'imari mu buryo bwanditswe bazaba bagezeze kuri 95%, bavuye kuri 77%.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyaruguru.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


