Abana bafite impano zitangaje barasaba ubufasha

Bamwe mu bana bafite impano zo gukoresha ibyo biga bakabibyazamo ibikoresho bihambaye by'ikoranabuhanga barasaba Leta kubitaho ikabafasha mu buryo bwibikoresho byisumbuyeho kugirango impano bafite bazibyaze umusaruro. Bavuga ko uretse kubafasha guteza imbere izo mpano, byanagirira igihugu akamaro. Ubuyobozi bw'urwego rushinzwe guteza tekinike, imyuga n'ubumenyingiro mu Rwanda, RTB, buvuga ko hagiye gushyirwaho ikigega gishinzwe guteza imbere abana bifitemo impano zo gukora ibikoresho bitandukanye by'ikoranabuhanga.

kwamamaza

Hari abana bagaragaza ko impano zabo zitangaje ndetse ku buryo n' abazireba bibaza aho babikomora. Usanga abenshi bagira ngo ni amakabyankuru. 

Uwayezu Jules ni umwe mu bafite bene izo mpano kuko amaze gukora bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga birimo Robot, Radio ivugira kuri FM, Drone nibindi. 

Mu kiganiro kigufi, Uwayezu yagize ati:" ibyo nakoze ni byinshi kuko hari n'ibyo nakoze ntaraza kwiga aha ngaha. Mubyo nabashije gukora ngeze aha hari nka Drone, hari robot, ubwato bushobora kuba bwakwifashishwa mu kurinda ibinyabuzima biba mu mazi, hakaba radio FM....ibyo ni bimwe mubyo nabashije gukora."

Ubwo umunyamakuru w'Isango Star yageraga aho ari, yasanze ari kumwe na Dusabumugisha Gervais, nawe twasanze ari gukora imodoka kugeza aho ageze ku cyiciro cyo kuyatsa akoresheje telephone ngendanwa.

Dusabumugisha, yagize ati:" aho tugeze, iyi modoka twifashishije n'ibice ... ubwo ni ukuvuga moteri, iyi inywa lisansi cyangwa mazutu ukayifata...gusubira inyuma cyangwa guhindura forward nabyo tubikora nabyo biri electronique cyangwa se bikoreshwa umuriro. (...) utarinze ujya mu bintu byinshi, ushobora kuyatsa muri telephone yawe, uretse ko dushaka no kuba umuntu yayitwara ukayigenzura mu buryo bw'ikoranabuhanga."

Aba bombi bahuriza ku kuba basaba inzego zibishinzwe ubufasha byisumbuyeho, cyane cyane ubw'ibikoresho kugirango bazamure izi mpano bifitemo. Bavuga ko babona ko bagera kure birenze uko babitekereza ndetse bikanagirira igihugu akamaro.

Dusabumugisha ati:"icyifuzo dufite ni uko twajya tubona uburyo twakongera ubumenyi kuko dushobora kuyikora tukayishyira mu byiciro bibiri ( imodoka) ikaba nka hybrid, tugashyiramo na electronique... rero cyifuzo ni uko umuntu yabona amahugurwa ku kintu atarabona na rimwe ndetse n'ibikoresho byisumbuye mugihe habonetse."

Uwayezu, ati:" bajya bafasha urubyiruko, ahanini rwifitemo imbaraga. Twifitemo imbaraga, turashoboye bimwe twatekereza ko tutabasha gukora, ari iby'abazungu, natwe turabishoboye. Rero hagiye haboneka ubufasha, ibikoresho, ibitekerezo byo kuba byatungura ubumenyi, byadufasha cyane nuko tukagera kure." 

Dipl UMUKUNZI Paul; umuyobozi w'urwego rushinzwe guteza imbere tekinike, imyuga n'ubumenyingiro, avuga ko hagiye gushyirwaho ikigega gifasha bene izi mpano zidasanzwe mu rwego rwo kwirinda ko zipfa ubusa.

Yagize ati:" kugeza ubu kimwe mubyo dukora iyo abo bana tubabonye, hari abo duha ikimeze nka scholarship noneho bakajya kwiga mu mashuli abigisha gukora bya bindi batangiye bakora nk'ubukorikori, ariko bakabyiga noneho biri professional. Benshi bajya mu mashuli ajyana n'ikoranabuhanga ajyana na electronics ku buryo impano basanga WiFi témoignages babasha kuziga neza mu buryo buri scientifique."

"Ariko mugihe kiri imbere tuzashyiraho ikigega gishinzwe kubatera inkunga byuzuye noneho no gufata bya bikoresho byabo, bikaba byajya kuri commercial products. Kugeza ubu, ibyo ntabwo turabigezaho ariko twamaze gukora umushinga tuzareba niba icyo kigega nikimara kwemezwa, gishyirwaho binyuze mu mategeko nkuko ibindi bigo bya leta bisanzwe bijyaho."

Ni kenshi zimwe mu mpano zigenda zigaragara hirya no hino, cyane cyane nkabana bakora ibikoresho bidasanzwe by'ikoranabuhanga, ariko ugasanga bo ubwabo n’imiryango yabo ntacyo bibamariye. Ariko leta isaba inzego zibanze kubagaragaza kugirango bahabwe ubufasha bwisumbuyeho yaba kwiga cyangwa se kunoza ibyo bakora, mu rwego rw'ubumenyi kugirango bibyazwe umusaruro ku mpande zombi yaba leta no ku bwabo uri rusange.

@BERWA GAKUBA Prudence/ Isango Star-Kigali.

 Feb 25, 2025 - 12:49