
Abakuru n'abato basabwe kugira umuco wo kuvuguruza abagipfobya jenoside yakorewe abatutsi
Apr 23, 2024 - 15:02
Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'Umuryango, Dr Valentine Uwamariya yasabye ababyeyi kwigisha urubyiruko amateka y'ukuri, nuko abana n'abakuru bakagira umuco wo kuvuguruza abagipfobya jenoside yakorewe abatutsi baboneka buri mwaka. Ibi byagarutsweho ubwo mu murenge wa Tumba wo mu karere ka Huye bibukaga ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi.
kwamamaza
Kwibuka ku nshuro ya 30, jenoside yakorewe abatutsi 1994, mu Murenge wa Tumba nk'umwe muri ine igize umujyi wa Huye, uri no mu cyahoze ari komini Ngoma, byaranzwe n'indirimbo zirimo ubutumwa bw'ihumure, ndetse hatangwa ibiganiro n'ubuhamya bigaragaraza uko jenoside yakorewe abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Guhera ku italiki ya19 Mata (04), 1994, nibwo jenoside yatangiye gukorwa mu Mujyi wa Butare, aha muri Tumba, mu masegiteri ya Cyarwa, Sumo, Cyarwa, Cyimana ndetse n'ahandi yatangiye.
Minisitiri, w'Uburinyanire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr. Madame Uwamariya Valentine, yavuze ingengabitekereso ya jenoside yigishijwe igihe kirekire. Ashima leta y'ubumwe bw'abanyarwanda, ndetse anasaba abakuru n'abato guharanira ko itazongera kuba, barwanya abayipfobya.
Yagize ati:" nubwo igihugu kimaze kugera kuri byinshi kandi bifatika, buri mwaka, cyane cyane iyo turi mu bihe byo kwibuka, turacyabona abantu cyangwa ibitangazamakuru bitandukanye bupfobya jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa bivuga u Rwanda ukundi rutari. Abandi bagakoresha imvugo zidakwiye, bagakoresha amagambo adakwiye, bakagoreka imibare yabishwe muri jenoside yakorewe abatutsi, byose bigamije gisiba amateka. Ibi byose rero bitwereka ko hakiri urugamba rwo kurwanira abo turibo."
"Mpereye ku babyeyi ndetse n'abayobozi, uyu ni umwanya wo kwibaza umusanzu dutanga mu kubaka abato duhereye iwacu mu muryango ndetse no mu kazi kacu ka buri munsi nk'abayobozi. Amateka atagoramye nta handing bazayakura. Babyeyi rero musabwa gukomeza kuba isoko idakama n'umuco udakuka, umuco urandura ikibi cyose tukagisimbuza ineza, isoko abato bazahora bavomamo ibyiza ndetse n'ibyishimo."
Yongeraho ko" abayobozi n'abandi turi kumwe uyu munsi, twese turahamagarirwa gushyira mu bikorwa gahunda nziza za leta no gukora vuba kugira ngo tugere ku iterambere twifuza, dukomeza gushyira umuturage ku isonga, twirinda icyatuma asubira inyuma mu kubaka ubumwe bw'abanyarwanda."
Aha i Tumba, habonetse umubiri umwe ari nawo washyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Tumba, ndetse abayobozi bo mu nzego bwite za leta, abo mu nzego z'umutekano, abo muri Ibuka, abo mu miryango y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, n'abaturage bunamiye banashyira indabo ku rwibutso rwa Tumba.
@Rukundo Emmanuel/Isango Star- Tumba- Huye.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


