Abakoresha umuhanda Gikondo-Mageragere babangamiwe no kuba nta modoka zitwara abagenzi ziwucamo.
Sep 5, 2023 - 21:20
Abatuye muri centre yo mu Kigarama hamwe n’abakoresha umuhanda Gikondo-Mageragere uri hagati y’akarere ka Nyarugenge n’aka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe n’uko uyu muhanda udacamo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Nimugihe mbere ya Covid-19, habaga ligne y’imodoka ijya mu mujyi na Nyabugogo. Ubu baravuga ko ibyo bidindiza ibikorwa byabo by’iterambere. Ubuyobozi bw’umurenge wa Mageragere uvuga ko iyo ligne yakuweho bitewe nuko umuhanda uteri ukoze neza, nyuma yo kuwusana ikibazo kizahita gikemuka.
kwamamaza
Abatuye muri centre ihererereye mu kagari ka Nyarurama mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko nyuma y’icyorezo cya Covid- 19, ligne y’imodoka yahabaga nayo itahamaze n’ukwezi kandi yarabafashaga mu buhahirane bwa buri munsi.
Nk’abatuye mu nkengero z’umujyi, bavuga ko ari ikibazo bahuriyeho n’abakoresha uwo muhanda wa Rebero- Mageragere mu bikorwa by’ubucuruzi, ndetse n’ibindi.
Umwe yagize ati: “aha ngaha biratubangamiye cyane, nk’ubu naringiye gutega moto ngiye mu mujyi. Iyo udateze moto ntushobora…aha ni ugutega moto ukagera kuri ligne Nyenyeri, kandi urabona dutuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali, tuba dukenera kujya mu mujyi buri munsi.”

Undi ati: “ ikibazo tugira ni icy’umuhanda kuko bibangamira iterambere ryacu kuko nkatwe kurangura ibintu biratugora. Ubusanzwe bamwe [barangurira] ni Nyabugogo, abandi ni mu isoko rya Miduha, ariko kugera hano transport ziba nini kuko nta modoka zihari.”
“hano turavunika cyane, nk’iyo tugiye kurangura ku bacuruza biratuvuna cyane noneho ugasanga transport zibaye nini cyane. Uyu muhanda unyuramo abantu benshi cyane, bibaye byiza mwadufasha mukatuvugira noneho ya tagisi ikagaruka.”
Aba baturage bagasaba inzego zibishinzwe gukemura icyo kibazo kuko uyu muhanda ukoreshwa n’abantu benshi, barimo abajya gushakira imibereho mu mujyi ndetse n’abarwayi bakenera kujya kwa muganga.
Umwe ati: “bari bakwiye kuduha imodoka , bakaduha n’umuhanda.”
Undi ati: “ twifuza ko iyi ligne yagaruka nuko bikatworohera kubona uko twakora ingendo twerekera mu mujyi.”
“ ntabwo biba byoroshye kuko hari uba afite ubushobozi bwo gutega iyo moto ariko haba nuba atabufite! Ubwo bikaba ngombwa ko agenda ategana n’umukungugu nyine.”
Mu kiganiro hifashishijwe telephone, Hategekimana Silas; umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mageragere, yabwiye Isango Star ko “muby’ukuri, mu biteganywa, iyo ligne irateganywa. Icyo turi gukora ubu, turi gutunganya imihanda kuko ntabwo twifuza ko izagarukira aho gusa kuko turashaka kuzayihuza n’igice cyo hepfo kuburyo n’abajya Gahanga bizajya biborohera.”
“…hari igice cy’umuhanda benda gutunganya kugira ngo kibe nyabagendwa, imodoka zijye zigendamo ku buryo bworoshye. Ehh! Birateganyijwe rwose, ntibagire impungenge kuko hari ligne izaza ikabahuza no hasi za Mataba, uriya muhanda ugenda ukagera kuri centre de santé ndetse umuhanda wa Mageragere-Miduha uri gukorwa, uri gushyirwamo kaburimbo kandi turifuza ko nuzazamuka uzagera hejuru ku baram…nawo uzakorwa ikaba ligne ikomeza ku buryo abantu bazajya bahahirana ku buryo bworoshye.”
“ rwose nibatuze , natwe ntabwo twicaye , tubirimo cyane.”
Ikibazo cy’imihanda idakoze neza, cyane cyane mu nkengero z’umujyi wa kigali ni kimwe mu bibangamiye abayikoresha. Gusa ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buherutse gutangaza ko bugiye kubaka ibilometero 300 by’imihanda y’imigenderano mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu.
Iyo mihanda izubakwa mu bice by’umujyi wa Kigali biri mu nkengero, ahatari hasanzwe imihanda kandi bigaragara ko hari guturwa cyane ku buryo abaturage batoroherwa no kuhava cyangwa kuhagera.
@ BERWA Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


