
Abakoresha installation z'amashanyarazi ku bantu batabyigiye bahawe umuburo!
Oct 24, 2024 - 14:34
Minisiteri y'ibikorwaremezo iraburira abaturage ko bagomba gukoresha abize ibijyanye n'amashanyarazi mu mirimo yo kwesita amashanyarazi mu nzu zabo. Ivuga ko ibyo byabarinda ingaruka zirimo n’inkongi zishobora guterwa nuko bitakozwe neza. Nimugihe abaturage badakozwa ibyo guhitamo. Bavuga ko gukoresha abatarabyize babiterwa no kuba batabaca amafaranga menshi, naho ababyize bakabahenda.
kwamamaza
Leta y’u Rwanda ifite intego yo kugeza amashanyarazi ku banyarwanda bose, ariko kugirango bikorwe mu buryo budateje impungenge ni uko abanyarwanda bitondera ibikoresho bikoreshwa mu kwesitara amashanyarazi mu nzu ndetse n’ababakorera iyo mirimo.
Iyo bidakoranye ubushishozi usanga ariho hava impanuka z’inkongi, nk’uko byemezwa na Jean Bosco MUGIRANEZA ushinzwe ingufu muri minisiteri y'ibikorwaremezo.
Avuga ko "ukoresheje nk'insinga z'amashanyarazi zitujuje ubuziranenge, ushobora kuzikoresha zikaba zatwika nk'inzu cyangwa zikaba zakwangiza nk'uruganda. Mujya mubona nk'abantu bashobora gufata abantu babonye bakabakorera ama- installation mu mazu, ejo ugasanga biteje ingaruka."
"Urugero: ushobora gusanga nk'inzu yubatswe muri za 70, muri 80, mu bihumbi bibiri hubatswe inzu yo guturamo nuko ejo ukabona yahindutse farumasi, ejo ukabona yahindutse akabyiniro. Uburyo bashyizwemo insinga z'amashanyarazi n'ibikoresho by'amashanyarazi, uko bigiye gukoreshwa biba bigomba kugenzurwa."

Yongeraho ko"Abakora installation mu mazu bahabwa uruhushya na RURA_Abatekinisiye. Nanone ufata umutekinisiye ubonye, utarayigiye, utabisobanukiwe nawe ashobora kubikora ariko adakurikije amabwiriza y'ubuziranenge , adakurikije bya bipimo nuko ugasanga biteye ingaruka."
Nubwo bimeze gutya ariko, abaturage bo siko babyumva. Bavuga ko bitabaza abo babona hafi yabk ndetse babaca amafaranga make kuko batabasha kwigondera ababifitiye impamyabushobozi.
Umwe mu baturage baganiriye n'Isango Star, yagize ati:" umuntu wize iby'amashanyarazi, wabonye A0 ntabwo wamubwira ngo 1500F ngo akuzire mu nzu, muri plato, ngo agushyiriremo itara ahubwo ahitamo gukorana na REG."
Mugenzi we avuga ko bakoresha abazi kubikora baho batuye kandi ba make, ati:" hano mu giturage haba hari abantu bazi kubishyiramo. Ashyiramo ubwo wakanda kugikuta ukabona biratse, ubwo biba birangiye nyine. Iyo bihiye ubwo wongera ukabwira undi akaza kukurebera agatsinga kahiye. Ashobora kukwaka nk'ibihumbi 100 gushyira wenda mu nzu y'icyumba na salon; ubwo se wayamuha?! Ubusanzwe ni 5 000Fw cyangwa 10 000Fw."
Bavuga ko iki kinyuranyo mu kiguzi baka gituma nta muntu uhamagara uwabyigiye kuza kumushyiriramo insinga z'amashanyarazi.
Icyakora bemera ko harimo ingaruka, cyane ko bigoranye kubaza niba ugiye kubikora yarabyigiye.
Umwe ati:" ubwo wajya kubaza umuntu ngo nakwereke ko yabyigiye? Wowe icyo upfa ni uko akwensitarira byonyine cyangwa agashyiraho na purize ukabona bikora. Kuba bizashya nyuma yaho, ibyo ntabwo wabyitaho! Ntabwo waba aba ufite ikibazo cy'uko amatara ataka iwawe mu nzu ngo ujye no kubaza ngo mbese wabyize hehe!!"
Kugeza ubu, u Rwanda rufite umwihariko wo kwihutisha umuvuduko wo kugeza amashanyarazi ku baturage kuko rugeze ku kigero 80% by'amashanyarazi yose agera ku muturage. Nimugihe muri 1994, u Rwanda rwari ku kigero kiri munsi ya 3%.
Kugeza ubu kandi, 57% by'amashanyarazi aturuka ku murongo mugari, naho 23 % aturuka ku mirasire y'izuba .
@Kayitesi Emilienne/ Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


