
Abakora mu nzego z’ubutabera 139 biyemeje gukomeza gukemura ibibazo by’abaturage.
Dec 11, 2023 - 10:57
Abanyamategeko 139 basanzwe bakora mu nzego z’ubutabera batangaje ko bagiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu gukemura ibibazo by’abaturage bishingiye ku mategeko.
kwamamaza
Ibi byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize, ubwo mu ishuri rikuru rishinzwe guteza imbere amategeko (ILPD), hatangwaga ku nshuro ya 8 impamyabushobozi mbonezamwuga ku banyamategeko 139.
Abahawe izi mpamyabushobozi barangije amasomo mu bijyanye no gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka, iburanisha no gutanga ibihano, gushyira mu bikorwa amategeko agenga abagirana amasezerano, ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko ryerekeranye n'imiburanishirize y'imanza mbonezamubano, n’ajyanye n’ikurikiranwa ry’ibihombo biboneka mu bigo.
Umwe yagize ati: “amategeko twize n’ubumenyi twahawe, twize mu buryo bwo kubara indishi, uburyo bwo kuzigena hakurikijwe ibyo ababuranyi baregeye. Twungutse ubumenyi bwinshi buzadufasha gukemura impaka zishingiye ku masezerano.”
Undi ati: “ubusanzu wacu ni ugukomeza kubasobanurira iby’amategeko arebana n’amasosiyete, tukababwira igishobora kubagirira umumaro mugihe bagiye gushinga amashyirahamwe, kuko urebye tugiye gutangira iryo somo, twahereye kuburyo sosiyete ishobora gushinjwa, tureba ubutyo iyoborwa, uburyo ijyaho, n’ibigo bigenzura cyangwa bireberera ayo masosiyete kugira ngo abashe kubaho.”
“ none icyo twebwe twamarira abaturage, dushinzwe kubagira inama uburyo babyitwaramo igihe sosiyete yagize ibibazo.”
Aimé Muyoboke Kalimunda; Umuyobozi mukuru wa ILPD, avuga ko iyo abanyamategeko bafite ubumenyi bwihariye mu gace runaka mu bijyanye n'amategeko bitanga umusaruro mu nzego z'ubutabera.
Ati: “umucamanza ufite diploma tuvuge ya bachelors cyangwa masters, aba akeneye kumenya amategeko mpuzamahanga ajyana n’ibyo byaha, aba akeneye kumenya imanza zaciwe n’imanza mpuzamahanga. Specialization bimuha ubumenyi bwihariye kugira ngo tumuhe ireme y’imicire y’imanza mu gihugu cyacu, noneho ku buryo bishobora gutuma umucamanza wacu ajya ku rwego rurenze urw’igihugu [mpuzamahanga] kandi akumva nawe yifitiye icyizere kuko ibyo arimo abyumva.”
“bifite akamaro kanini cyane kuko bituma ibibazo by’amategeko bigera mu nkiko byumvikana vuba, bigasubizwa vuba. Bishobora kugabanya umubare w’imanza mu nkiko, bishobora kongera icyizere abaturage bafitiye inzego z’ubutabera, byagabanya ikiguzi kigenda ku butabera kubera y’uko iyo umuturage anyuzwe mu cyemezo cyamufatiwe bituma adakomeza kujurira.”
Abahawe impamyabushobozi mbonezamwuga zihariye 139 basanzwe bakora mu nzego z'ubutabera, ari abashinjacyaha, abacamanza, abanditsi b'inkiko n'abashakashatsi mu by'amategeko.
Ishuri rya ILPD ryatangiye gutanga umusanzu waryo mu butabera mu 2008. Kugeza ubu, iri shuli rimaze kurangizamo abanyeshuri basaga 3000.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


