
Abakecuru bakina basketball barasaba kwinjizwa mu Murenge Kagame Cup
Jun 9, 2025 - 10:59
Bamwe mu bakecuru bakina umukino wa Basketball mu karere ka Kayonza baravuga ko nyuma yo kwinjira muri uyu mukino, urwego rwabo mu gukina rumaze kuzamuka. Basaba ko icyiciro cyabo cyahabwa umwanya mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup, nabo bakarushanwa.
kwamamaza
Nubwo bakuze, bamwe mu bakecuru bo mu karere ka Kayonza bari mu kigero cy'imyaka iri hejuru ya 45 bavuga ko bihebeye umukino wa Basketball.
Bavuga ko bagiye gukina uyu mukino babitegetswe n'abaganga mu rwego rwo kurwanya indwara zitandura zirimo n'umuvuduko. Ariko ngo kuva batangiye gukina, ubu ubuzima bwabo bumeze neza.
Umwe muri bo yagize ati:"Naje mbitegetswe n'abaganga kubera ziriya ndwara zitandura: Umuvuduko. Ngiye muri basiketi, bitangira umuvuduko ugenda ugabanuka, ubu nta kibazo mfite. Ubu mfite imbaraga, ndakomeye."
Yongeraho ko" hari izindi nyungu kuko ntabwo bigisha kudunda umupira wonyine, batwigisha ubuzima bw'imyororokere."
Aba bakecuru bavuga ko urwego rwabo muri uyu mukino rumaze kuzamuka ku buryo n'amarushanwa bayitabira. Basaba ko icyiciro cyabo cyahabwa umwanya mu marushanwa y'Umurenge Kagame Cup kandi bazitwara neza.
Umwe yagize ati:" Urwego rwanjye muri basiketi ruhagaze neza, ubu agapira ndadunda gatera mu ipaniye. Ikintu twasaba ni natwe bashobora kujya baduha umwanya tukajya twibonamo nk'abakecuru tutagitinya. Nta mpungenge kuko kwiruka turabizi, kwigorora turabizi...nta kintu na kimwe cyatuma tutajya mu Murenge Kagame Cup."

Niherewenimana Laurant wo mu muryango Shooting Touch Rwanda, utoza aba bakwcuru, nawe yemeza ko bahawe umwanya muri aya marushanwa,nta kabuza bakwegukana iri rushanwa.
Yagize ati:" Ni abantu umuntu abwira bakumva nta kibazo bajya bagira. Igihe bavuga bati' Umjrenge Kagame Cup' hajemo icyiciro cy'abamama bari hejuru y'imyaka 40, 50, ab'i Kayonza batwara igikombe."

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene, avuga ko nabo bemerewe kwitabira ariko mu gihe haba habonetse abandi bari mu kigero cyabo bo mu yindi mirenge.
Ati:" Ntabwo ari ukuvuga ko batemewe ko bakwitabira amarushanwa Umurenge Kagame Cup, ariko igihe haramuka habonetse abo mu kigero cy'imyaka nk'iyabo nibwo bigenda neza. Nihaboneka abashobora kuza, nabo baturuka mu yindi mirenge, nta kibazo nabo barushanwa kimwe n'abandi."
Kugeza ubu, abakecuru n'abagore bakuze bakina umukino wa Basketball mu karere ka Kayonza barenga 2 000, aho bakinira ku bibuga biri mu mirenge ya Rwinkwavu, Mukarange, Nyamirama na Rukara.
Iyi myitozo ikorwa ku babifashijwemo n'umuryango Shooting Touch Rwanda, aho biga gukbakanakina uyu mukino. Banigishwa kandi n'amasomo arimo no kwirinda amakimbirane yo mu miryango.
@ Djamali Habarurema/ Kayonza.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


