
Abahinga mu bishanga barasaba ko hashyirwa imiyoboro y’amazi meza
Mar 24, 2025 - 16:30
Abahinga mu bishanga mu karere ka Bugesera barasaba ko bajya begerezwa robine zibaha amazi meza yo kunywa. Bavuga ko ubusanzwe banywa amazi arimo inzoka bavoma mu bishanga. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bajya bavoma ahari amarobine bakajyana amazi aho bakorera ubuhinzi.
kwamamaza
Ni kenshi ugenda hirya no hino mu bishanga bitandukanye ugasanga abahinzi abataka ko iyo bagize inyota babura amazi meza yo kunywa. Bavuga ko iyo batayakuye iwabo bisanga bari kunywa ayo mu migende y’ibishanga.
Ibi nibyo n’abahinzi bo mu gishanga cya Rurambi giherereye mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba bahura nacyo.
Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yageraga muri aka gace, umwe yagize ati: “iyo mpinze nuko inyota ikanyica, ndaza ngafata muri uyu mugenda, aya barimo gukamura nuko nkanywa. Ubwo rero ikibazo cya hano mu gishanga ni uko nta mazi meza tugira. Twumva mwadukorera ubuvugizi bakaduha amai hano mu gishanga, umuhinzi yanahingura akabona amazi yo kunywa, akazamuka ajya mu rugo ameze neza.”
Yongeraho ko “aya mazi ni mabi kuko abamo inzoka, iyo tuyanyweye adutera inzoka. Zaratwishe, ubu munda ziruzuye, dore n’ubu mu maguru ziri kwinjira!”
Abahinga muri iki gishanga bavuga ko batamara amezi abiri batarwaye inzoka zo mu nda, nubwo hati abagerageza kuyitwaza bayakuye mu rugo ariko bikarangira banyweye amakogotano yo mu gishanga, asanzwe akoreshwa mu kuhira imyaka.
Imanishimwe Yvette; umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Bugesera, avuga ko abakenera amazi bajya bayakura iwabo mu ngo cyangwa bakavoma ahari amarobine.
Ati: “Iki gishanga gikora ku mirenge ibiri y’Akarere ka Bugesera: umurenge wa Juru n’uwa Mwogo. Iyi mirenge ntabwo yagiraga amazi. Ntabwo ndahita mvuga ngo n’aha turahita tuhashyira umuyoboro w’amazi, mu gishanga, ariko turabashishikariza ko aho turi twese, aho dukorera amazi yo kunywa twayagendana. Ariko hano ruguru gato hari umuyoboro w’amazi, wenda ni ukoutari hano mu gishanga neza.”
Nubwo bimeze bityo ariko, abahinzi bo basaba inzego zibishinzwe ko ahantu hari ibishanga hajya hashyirwa amarobine abafasha kubona amazi meza yo kunywa, kugirango birinde kunywa amazi y’ibishanga. Bavuga ko aba arimo inzoka ndetse n’imyanda ituruka mu mafumbire bakoresha mu buhinzi.
@ Vestine UMURERWA/Isango Star- Bugesera.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


