
Abagore baboneza urubyaro bakomeje kwiyongera, abasaga ibihumbi 35 bifungishije burundu
Jan 8, 2026 - 10:56
Mu Rwanda, abagore barenga 35.105 bamaze kwifungisha burundu nk’uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho 4.219 muri bo babikoze mu mwaka wa 2024. Ibi bikubiye muri raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) yerekana ko kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bikomeje kwiyongera. Imibare yerekana ko uburyo bugezweho nka agapira (implant), inshinge n’ibinini bukoreshwa cyane.
kwamamaza
Kuboneza urubyaro ni gahunda ya Leta igamije kugabanya ubwiyongere bw’abaturage, kurqanya ubukene, no guteza imbere ubuzima bwiza. Ukuzitabira kugaragaza aho igihugu kigeze mu kugerageza guhuza ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere rirambye.
Raporo ya NISR igaragaza ko muri rusange Abanyarwanda bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro barenga miliyoni ebyiri, bavuye kuri miliyoni 1,5 bariho mu 2019. Ibi bisobanuye ko mu gihe cy’imyaka itanu gusa, abantu barenga ibihumbi 492 binjiye muri gahunda zo kuboneza urubyaro. Iri zamuka rifatwa nk’icyerekana impinduka mu myumvire y’abaturage.
Mu buryo bukoreshwa cyane bwo kuboneza urubyaro mu Rwanda, agapira (implant) ni ko kakoreshejwe cyane n’abantu 879.113, barimo 212.974 batangiye kugakoresha mu 2024. Hakurikiraho inshinge zakoreshejwe n’abantu 671.008, harimo 180.182 bazitangiye mu 2024. Naho uburyo bw’ibinini bwo bwakoreshejwe n’abantu 348.291, barimo 141.205 babutangiye mu 2024.
Abakoresha agapira gashyirwa mu mura gakorana n’imisemburo kagatuma umuntu adasama, IUD ni abantu 51.630. Ni mu gihe hari abagera ku 25.705 bagikoresha uburyo bwa kamere burimo kubara n’urunigi.
Imibare igaragaza ko abagore bifungishije burundu biyongereye ku buryo bugaragara, bava ku 14.456 mu 2019 bagera ku 35.105 mu 2024. Na ho ku bagabo, abarenga 4.432 bamaze kwifungisha burundu binyuze (vasectomy), mu gihe abagabo 121 gusa ari bo babikoze muri 2024.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS 7) bwo mu 2025 bwerekanye ko mu bagore 100 bubatse bafite imyaka 15–49, 78 muri bo bakeneye serivisi zo kuboneza urubyaro, aho 64 bakoresha uburyo bugezweho.
NISR igaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage mu myaka 10 ishize bwari kuri 2,6%, kandi ko mu 2050 Abanyarwanda bazarenga miliyoni 22. Nubwo umubare w’abaturage uzakomeza kwiyongera, hari intambwe imaze guterwa kuko umubare w’abana umugore abyara wagabanutse, kimwe n’impfu z’ababyeyi.
Ku rundi ruhande, haracyari impungenge ku kwiyongera kw’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, aho bageze kuri 8% mu 2025 bavuye kuri 5% bariho mu myaka itanu ishize.

@Igihe
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


