
Abagenzi bakoresha moto ntibumva impamvu biciro by'ingendo bitagabanutse
Dec 12, 2023 - 12:06
Abagenzi biganjemo abatega moto bari biteze ko ibiciro by’ingendo bigiye kugabanuka baravuga ko ntacyahindutse, naho ku ruhande rw’abamotari bavuga ko impamvu batagabanya ibiciro ari uko n’ibindi bicuruzwa ku isoko bigihenze. Ibi byatangajwe nyuma y’aho RURA igabanyije ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.
kwamamaza
Ku italiki ya 5 Ukuboza (12), nibwo urwego rw’igihugu ngenzuramikorere n’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro [RURA] rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byagabanutse ugereranyije n’ibyari biherutse gushyirwaho mu mezi abiri ashize.
Iri tangazo rigishyirwa ku mugaragaro hifashishijwe urubuga rwa X [rwahozwe rwitwa Twitter, bamwe mu bagenzi cyane cyane abatega moto bari biteze ko ibiciro by’ingendo nabyo bizagabanuka ariko ntakirahinduka.
Mu kiganiro umwe yagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “nubwo bavuga ngo Essence yaragabanutse, ngo wenda igiciro kiragabanuka ariko ntacyahindutse.”
Undi ati: “ njyewe ayo nategeshaga mbere na n’ubunniyo ngitanga.”

“biterwa nyine n’imyumvire y’abamotari, kugabanya ibiciro wenda cyeretse ari itegeko kuburyo wenda byagira ingaruka kutabyubahirije. Ariko ikigaragara cyo nta mpinduka barashyiraho ngo tubibone. Biratubangamira kuko nawe urumva ibiciro iyo biri hejuru usanga bigoranye.”
“moto niba ari iye niwe uzi uko ayitwara, niwe uzi aho ajya niwe ugena ibiciro by’iwe.
Ku ruhande rw’abamotari, umwe mubaganiriye n’ ISANGO star, avuga ko impamvu batagabanya ibiciro by’ingendo ari uko n’ibindi bicuruzwa ku isoko bigihenze.
Ati: “ntacyo twagabanyaho bitewe n’ahantu ibiciro ku isoko bigeze kuko nubwo bagabanyijeho 183F ariko ibiciro ku isoko ku bijyanye n’ibiribwa byo biracyahenze cyane. Urumva n’ubundi ntabwo twagabanya kuko amafaranga dukorera, iyo ugiye guhaha n’ubundi usanga abaye make.”
Mugenzi we yunze murye, ati: “ amafaranga umugenzi yishyura n’igabanyuka rya essence ku mumotari n’ubundi biracyagoranye, kubera ko nko mu myaka itanu ishize essence yaguraga amafaranga 800, cyangwa se 1000Fr yahenze. Ni ukuvuga ngo urugendo twagenderaga igikumbi, ahenshi n’ubundi turacyarugendera 1000Fr. Ubwo rero kuvaho 183Fr ntekereza ko nta kintu bishobora gufasha umumotari kuko n’ubundi ibibazo biracyari ibibazo.”
Muri kanama (08) 2022, nibwo RURA iheruka gushyiraho ibiciro bishya by’ingendo kuri moto aho yavugaga ko igiciro ku rugendo rutarenze ibilometero 2 kigomba kuba amafaranga y’u Rwanda 400. Nimugihe igihe igiciro cy’ibilometero biri hagati ya 2 na 40 byari amafaranga y’u Rwanda 117 ku kilometero kimwe mu gihe hakoreshejwe mubazi.
Ariko nyuma yuko mubazi zitavuzweho rumwe n’abazikoreshaga ubu ahenshi umumotari niwe wiyumvikanira n’umugenzi bitewe n’ingano y’urugendo.
@ Yassini TUYISHIMIRE/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


