
Abagabo n’abana barasabwa gufasha umugore imirimo imuzitira
Oct 16, 2024 - 10:15
Minisiteri y'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango iravuga ko aho igihugu kigeze nta mugore wagakwiye kuba agikora imirimo imuzitira mu iterambere. Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro.
kwamamaza
Umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu Cyaro wizihirijwe mu Murenge wa Gatare wo muri aka karere ka Nyamagabe, aho waranzwe n'imbyino zitandukanye. Abagore bagaragaje ko hari intambwe bamaze gutera.
UWIMANA Consolee; Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi ari umwanya wo kuzirikakana imibereho y'abagore basaga 51.1% bo mu Rwanda baba mu cyaro.
Anagaragaza ko inzitizi zikimubangamiye zirimo gukora ubuhinzi buciriritse, gukoresha inkwi n'ibindi babona bitagikwiye muri iki gihe.
Yagize ati: “ hari ishusho nkeka ko mwese muzi, y’umugore uvuye guhinga, umugore utwite, ahetse umwana, ashoreye undi, akuruye ihene, yikoreye umuzigo w’umuba w’inkwi, afite isuka ku rutugu. Iriya shusho irerekana ba mama. Irerekana umuruho wa ba mama. Uyu munsi wa none, ntabwo twifuza umugire wo mu cyaro ufite iriya shusho. Turifuza umugire ubasha kwibonera igitenge, atagihinzwe.”
“ kugira ngo bishoboke rero, turasabwa uruhare nk’abayobozi ariko n’abandi twese muri rusange.”
Nyirantwari Allete agaragaza ko babifashijwemo n'imiyoborere myiza hari ibyo bamaze kugeraho biteza imbere. Ibyo birimo kongerera agaciro imboga n’ombuto.
Yagize ati: “ umunsi w’umugore wo mu cyaro usanze natwe twariteguye. Abagore ba Nyamagabe, natwe turi guharanira kwiteza imbere. Ntunganya imbuto zitandukanye, ngakoramo imitobe n’amaconfitire.”
Karereyibyiza Winner ukora intungamubiri z’amatungo, yongeyeho ko “ nkora ubworozi bw’inkoko nkanikorera intungamubiri z’amatungo...rero njyewe naje nje gukemura ikibazo nuko abantu bakabona amagi yujuje ubuziranenge.”
Kugira ngo umugore akomeze atere imbere, Minisitiri UWIMANA Consolee, yavuze ko umugabo n'abana bakwiye kumufasha imirimo.
Ati: “ntabwo byaba ari igitangaza kubona umugore atetse, umugabo yoza amasahani, twumve ko ari ibisanzwe. Yajya kuvoma akagenda yishimye. Niba umugire atetse cyangwa ari gukora indi mirimo, igisha umwana wawe, umukoreshe devoir. Iyo mirimo nimumufasha, twese tuzabyungukiramo kuko tuzagira umugire ubasha kudufasha kugira ibiribwa bihagije, kuzamura imirire mu muryango ariko tugire n’isuku: haba mu rugo no ku mubiri.”
“umugire kandi azaboneraho umwanya wo kwiyitaho no guitekereza ku kindi yakora kimuteza imbere kuko iyo umugore ateye imbere n’umuryango utera imbere.”
Umunsi mpuzamahanga w'umugore wo mu cyaro wijihijwe, aho insangayamatsiko yagiraga iti:" ibidukikije ubuzima bwacu". Mu gukomeza kubafasha, bamwe mu bagore borojwe inka zitanga umukamo, abandi bahabwa amashyiga arondereza inkwi, ibigega bifata mazi, n'amafaranga y'u Rwanda asaga miliyoni 25.
@RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Nyamagabe.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


