Abadepite ntibumva impamvu RSSB isiragiza abarwayi

Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda banenze bikomeye Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kubera ubukererwe no kuguruzanya kw'abaganga barwo mu gusuzuma no kwemeza ibyemezo by’abaganga basanzwe. Bagaragaje ko ibyo bituma abarwayi bakoresha ubwishingizi bwa RAMA na Mituweli basiragira, bagakererwa guhabwa imiti n’izindi serivisi z’ubuvuzi.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa mbere, ku wa 20 Mutarama (01) 2026, ubwo RSSB yitabaga Komisiyo y’imibereho myiza kugira ngo isobanure ku makosa yayigaragayeho ashingiye kuri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ikubiyemo igihe kuva muri Nyakanga 2015 kugeza muri Werurwe 2025.

Abadepite bagaragaje ko hari abarwayi bajya kwivuza indwara runaka bagasabwa kubanza gusaba uburenganzira kuri RSSB mbere yo guhabwa imiti cyangwa serivisi zimwe na zimwe, ariko abaganga ba RSSB bashinzwe gusuzuma no kwemeza ibyo byemezo ntibatange umwanzuro ku gihe, bigahombya abarwayi.

Hon. Mukabunani Christine yavuze ko nubwo RSSB ivuga gukoresha ikoranabuhanga, mu bikorwa byayo ariko hakigaragara gusiragira gukabije.

Yagize ati: “Ikoranabuhanga muvuga ntabwo rikoreshwa. Ukajya kwa muganga aho wari uri, ukajya kuri RSSB, ukongera ukagaruka kwa muganga. Iryo siragira ririmo kuzengereza Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko hari n’ikibazo cy’ivuguruzanya hagati y’abaganga basanzwe n’abaganga ba RSSB.

Yagize ati: “Hari aho umuganga usanzwe akwandikira ko ufite ubumuga kuri 80%, wagera kuri RSSB bakavuga ko butarenga 30%. Harabura iki ngo muhuze?”

Yanatanze urugero rw'utwuma twagenewe gushyiea amenyo ku murongo, aho umuganga ashobora kubyandika nk’ubuvuzi bukenewe, ariko RSSB ikabifata nk’imirimbo y’ubwiza, bigatuma ibyemezo bitishyurwa, umurwayi akabura ubuvuzi.

Perezida wa Komisiyo y’imibereho myiza, Hon. Uwamariya Veneranda, na we yagaragaje ko ikibazo cy’ubukererwe bukiriho, ashingiye kuri raporo igaragaza ko kuva mu 2018 kugeza mu 2022 dosiye 77 zatanzwe ngo zisuzumwe n'abaganga ba RSSB  hakaba harasuzumwe 41 gusa.

Yashimangiye ko umurwayi umara imyaka myinshi ategereje igisubizo ari ikibazo gikomeye ku mibereho ye.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Rugemanshuro Regis, yavuze ko hashyizwe imbaraga mu kugabanya ibyo bibazo, aho ubu abarwayi basabwa guhura n’abaganga ba RSSB ari bake kandi bigakorwa ku burwayi budasanzwe.

Yasobanuye ko isuzuma rikorwa hagamijwe kurengera ubuzima bw’abanyamuryango mu gihe kirekire no gutandukanya ubuvuzi n’ibijyanye n’ubwiza.

Yagize ati:" Ukora isuzuma rikenewe, kuko hari abantu bambara ibyuma byo mu menyo bitewe n’uko ari ubuvuzi cyangwa imirimbo y’ubwiza. Ugomba gusuzuma ukareba uti se ninemera kwishyura ibijyanye n’ubwiza, ntabwo nzaba ngize ubushobozi bwo kurengera ubuzima nangiza.”

Yanongeyeho ko RSSB ifatanyije na Minisiteri y’Ubuzima  hakorwa amahugurwa ahuriweho agamije guhuza imyanzuro y’abaganga. Yasabye abanyarwanda gukomeza kugirira icyizere uru rwego, anagaragaza ko ubwishingizi butangwa bwishyura ku kigero kiri hejuru kandi amavuriro yishyurwa ku gihe, ni ukuga mu minsi 23 gusa.

 Jan 20, 2026 - 19:23