Abacikishirije amashuli yisumbuye bagiye gufashwa kuyasoza no kwiga imyuga

Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi iravuga ko abacikirije amashuri yisumbuye bagiye gufashwa kuyasubukura hiyongeyeho no kwigishwa umwuga. Iyi minisiteri ivuga ko biri muri gahunda yo gukomeza kwihutishwa ihangwa ry'imirimo no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko. Ni nyuma y'aho bigaragariye ko mu rubyiruko, abakandagiye mu ishuri biborohera guhanga imirimo.

kwamamaza

Umurerwa Solange ni umwe mu rubyiruko rwo mu Ntara y'Amajyepfo, wahanze umurimo wo gufata ibishishwa by'imyumbati, akabikoramo amasabune, nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye muri 2021.

Aganira n’Isango Star, Umurerwa yagize ati:” dufata ibishishwa by’imyumbati tukabibyazamo amavuta, tukayavanga n’izindi produit nuko tugakoramo isabune ikomeye. Isabune zacu barazikunda cyane, kuko tubabwira icyo tuzikoresha nuko bakagira maatsiko y’ikivamo.”

NISHIMWE Gad, nawe yarangije kwiga kaminuza ahanga umurimo wo gukora amakaro mu bisigazwa by’ibimene by'ibirahuri, n'iby'ibikoresho bikozwe mu ibumba.

Ati: “twe twatekereje uburyo dushobora kuzana igisubizo nuko dusanga bishoboka cyane ko dufata bya bimene by’ibirahure, hanyuam nimureba n’uburyo biba biteguye ni mu buryo bidashobora gukata umuntu kuko umuntu ashobora kubikaraga mu ntoki ntibiteze ikibazo. Ibyo tubasha kubikoresha tugakora ikaro nk’iri!”

Aba bombi bavuga ko hari bagenzi babo bagitinya guhanga umurimo, ahanini bitewe no gutinya guhomba ariko bakwiye gutinyuka.

Umurerwa, ati: “ mbona ari ibintu byatunga umuntu kuko urakora ugahembwa ku kwezi, ukabasha kwizigama, ugakemura ibibazo bitandukanye, ugatera imbere muri rusange. njyewe inama nagira urubyiruko ni uko bagomba gutinyuka kuko natwe turashoboye. Bagomba gutinyuka bagakora imishinga itandukanye. Urakora kandi hari n’amahirwe yagenewe urubyiruka, aza aduha ubufasha.”

NISHIMWE, yungamo ati: “ubwoba bwo ntabwo bujya bubura ku muntu wese uri gutangira. Ariko icyo nababwira, nibashirike ubwoba kuko ibintu byose bihera kuri zero. Ni ugutera intambwe ya mbere, umuntu akagerageza, byanakwanga ukongera ukagerageza. Njye nabigerageje umwaka n’amezi abiri. Uko umuntu akomeza guhanyanyaza, ntacike intege bigera aho bigakunda. Ubu ngeze ku rwego kuba nafata comande ngakora, nkinjiza amafaranga.”

Dr Utumatwishima Abdallah; Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, avuga ko bijyanye n'ikerekezo cy'igihugu, bikwiye ko urubyiruko rugira uruhare mu guhanga imirimo, cyane ko runihariye 73% by'abaturage bose b'igihugu.

Ati: “ ubu muri NST2, muri iyi myaka itanu tuzajya duhanga imirimo ibihumbi 250. Urubyiruko rugomba kuba abambere mu bahanga imirimo. Twaje gusanga, kugira ngo umurimo ubashe kuboneka, icy’icy’ingenzi buriya ni uko tugira urubyiruko ruzi nibura iby’iby’ibanze mu bumenyi: gusoma no kwandika. “

“Turimo gukorana na Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’abakozi ba Leta n’iy’ubutegetsi bw’igihugu ngo turebe niba umuntu wese wavuye muri segonderi, akavamo kubera ibibazo byo mu muryango, n’ibindi byatumye atarangiza, yarangiza kwiga segonderi mu gihe gito cyane, hanyuma tukamwongerera n’umwuga wamufasha guhanga umurimo. Iyo ni imwe muri gahunda duteganya.”

Kugeza ubu, mu baturage basaga 3,130,634, batuye intara y’Amajyepfo,  abasaga 783,993  ni urubyiruko. Muri aba, abashoboye guhanga imirimo ni 4,970 bibumbiye mu makoperative 71.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Mar 7, 2025 - 15:27